Natangajwe no kubona nta kinyamakuru cy’iwacu kibara
inkuru z’ikivi Maritini Ngoga, amaze kusa nyuma y’imyaka 7 ari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda. Nyamara kandi, mu byo u Rwanda rumaze
kugeraho, harimo byinshi byiza rumukesha.
Duhereye ku myanzuro y’umuryango udaharanira inyungu za
Leta Transparency International, u
Rwanda rubarwa mu bihugu bitanu by’Afurika ruswa itabasha gushingamo imizi
ugereranyije n’ahandi. Igihugu cyamunzwe na ruswa ni igihugu kidashobora gutera
imbere, akaba ari yo mpamvu abashoramali bagiriye icyizere igihugu cyacu
bakakiyoboka, bikaba bizamura ubukungu bw’igihugu. Birumvikana ko umusaruro
tuwukesha ingufu z’abayobozi bacu bose, gusa nta muntu n’umwe ushyira mu gaciro
wakwirengagiza ingabo Ngoga yateye mu bitugu by’u Rwanda arwana intambara
y’inkundura yo kurwanya ruswa.
Igihugu cyacu cyashegeshwe na jenoside y’abatutsi, ubu
kiremye, ariko gihora kibuka, kuko nta gihugu gishobora kwiyubaka kitarwanyije
umuco wo kudahana. Abanyarwanda bakoze ishyano ryo kwica barashakishwa impande
zose z’isi. Ubutabera bw’u Rwanda bwohereza budahwema inzandiko zisaba ibihugu
bitandukanye, kohereza abanyarwanda baregwaho icyaha cya jenoside mu Rwanda ngo
baburanishwe, cyangwa se bacirwe imanza aho bari. Marie Claire Mukeshimana, watahuweho icyaha cya jenoside,
agacirwa urubanza adahari n’urukiko gacaca, Leta Zunze Ubumwe za Amerika
zamushyikirije u Rwanda ku italiki ya 21 Ukuboza 2011.
Nta muntu warokotse jenoside y’abatutsi wumva izina rya
Léon Mugesera ngo ye kudasesa urumeza.Uyu niwe washakaga kohereza imirambo yacu
muri Ethiopia inyujijwe iy’ubusamo mu mugezi wa Nyabarongo. Ubu rero, ari
imbere y’abacamanza b’abanyarwanda, arisobanura kw'ijambo yavugiye ku Kabaya ku
italiki ya 22 Ugushyingo 1992. Nyuma y’imyaka n’imyaka bisa n’ibyananiranye, Abanyarwanda
cyane abatuye muri Canada, ndetse n’abandi batuye ku yindi migabane y’isi bamaze igihe kirekire batakamba ngo babone ubutabera Mugesera ashyikirizwe ubutabera, yaba muri Canada cyangwa mu gihugu cye cy’u Rwanda. Nubwo nyuma y'imyaka myinshi icyizere cyashoboraga gutakara cyangwa kugabanyuka, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda ntiyahwemye kwumvisha Leta ya Canada ko u Rwanda rukeneye ko Mugesera
aburanishwa, kandi akaburanishwa n’abacamanza b’abanyarwanda, mu Rwanda, imbere
y’abanyarwanda. Mugesera yaje gushyikirizwa u Rwanda n’igihugu cya Canada ku italiki
ya 23 Mutarama 2012. Uru rubanza, rugikomeza ubu, ruzahora mu mateka y’igihugu
cy’u Rwanda, ni ingirakamaro ku batsikijwe n’amabwiriza yo gutsembatsemba
abatutsi n’abataravugaga rumwe n’inkoramaraso. Ibyo byose nkuko byagaragaye
byaje kubahirizwa igihe cya jenoside y’abatutsi muri Mata 1994. Uru rubanza ni ngombwa ku mateka yacu, ku
bacikacumu, ku banyarwanda bose, cyane cyane ku bakiri bato, babyiruka ubu, bazakomeza
bakanashimangira umurage w’u Rwanda rw’ejo. Mugesera yari kuba ubu akiri muri
Canada iyo ku rwego rw’igihugu hatabaho umwete n’imbaraga za Ngoga n’abo
yayoboraga.
Nta na limwe yatezutse ku mugambi wo guharanira ubutabera, cyane
amenyesha amahanga, anayasaba ko abantu bakekwaho icyaha cya jenoside
bakoherezwa mu Rwanda, cyangwa se bakaburanishirizwa mu bihugu bindi batuyemo. Niwe
washyizeho urwego rwabuhariwe rwo gukorana n’ikigo mpuzamahanga gishakisha ba ruhamwa bahungiye hirya no hino mw’isi
hose (Interpol). Ibyo byose yaharaniraga
kurandura umuco wo kudahana.
Kuva mu mwaka wa 1995, Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga
Rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya rucira imanza abanyarwanda
bakekwaho icyaha cya jenoside. Igihugu cy’u Rwanda ariko kikaba cyarasabye ko
bamwe bacirirwa imanza i Rwanda, imbere y’abo bahemukiye. Umushinjacyaha w’Urukiko
Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda n’Umushinjacyaha Mukuru w’u
Rwanda, ntibasibye kubahiriza inshingano zabo zo gusaba ko byakwubahirizwa
bigashyirwa mu bikorwa. Sinzibagirwa italiki ya 24 Mata 2008, ubwo Ngoga,
wari uyoboye bamwe mu mpuguke z’abanyarwanda mu mategeko, yaheshaga ishema u
Rwanda, mu rwego rwo gusaba ko abanyarwanda bamwe bajyanwa i Rwanda gucirirwayo
imanza. Icyo gihe yakoresheje ubuhanga buhanitse, ubutwali n’ubugabo benshi
bamuziho, maze aharanira ko abo banyarwanda bajyanwa i Rwanda mu gihugu
jenoside yabereyemo, n’aho abayikoze baturuka, n’aho abayikorewe barokotse bari abenshi.
Uburyo bwo guha ubutabera abaturarwanda bose, mu gihugu cyabo. Yahabaye intwali
ikomeye. Kubera iryo shyaka n’akazi gakomeye, ubu Jean-Bosco Uwinkindi na
Bernard Munyagishari bafungiye i Rwanda. Urubanza rw’Uwinkindi rukaba rugiye
gutangira ejo bundi kuri 11 Ukwakira 2013. Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Ngoga ntiyakoraga wenyine
birumvikana, ariko benshi bazi ko iyo hatabaho umurava, umwete n’ubuhanga bwe,
nta kiba cyaragezweho.
Mu nkera zimwe dusabana n’inshuti, inyinshi zikunze
kumbwira uko uyu mugabo Ngoga yubashywe mu gihugu cy’u Rwanda kubera kuba
inyangamugayo, no gukorera igihugu cye n’abanyarwanda, atanga atagera. Zimbarira
kenshi ukuntu yahinduye ubushinjacyaha, n’iteka ry’itegeko ubwaryo muri
rusange. Sinshidikanya
ko azakomeza kurengera no gufasha igihugu cye n’abanyarwanda twese.
Ngoga ni imfura y’i Rwanda, ni imanzi.
"Ngo ntashira ararekwa", ntawarangiza ibigwi bye. Nari nzinduwe uyu munsi no kumushimira, kandi mu byukuri ijambo “murakoze”
ntirihagije ku mugabo w’intwali nka we. Yaduhesheje agaciro, adusubiza icyizere,
n’imbaraga zo kuvuga ijambo ryari ryarazimye mu myaka yo hambere. Ubu tukaba
tuvuga twemye ko “kwica ari kirazira”.
----------------------------------------------------------------------------------
Dusubize amaso inyuma